Isengesho ryo Kuragiza Radio Maria Umubyeyi Bikiramariya

Ishime unezerwe   Bikira Mariya

Kuko insakazamajwi zamamaza Jambo mu byishimo

Kugera ku mpera z`isi yuzuye umwuma.

Jambo wigize umuntu, ukamubyara utaretse kuba isugi

Niyogezwe hose, abibe ibyishimo n`amahoro mu mitima.

Mu mutima wawe wa kibyeyi            

Niho Kiliziya yakomoye impano itagereranywa y`urukundo

Ariyo Radio Maria, umuja wawe mu murima wa Nyagasani.

Ku isi umuryango w`abo wahuje, mu moko yose y`abantu, no mu bihugu byose,

Urakwiyeguriye kandi urahamya ko uri Umwamikazi w`imitima.

Ukwemera n`urukundo, ukwizera n`amahoro,

Ni ubutumwa abana bawe biyoroheje kandi b`indakemwa bazashyikiriza abavandimwe.

Twikiriza igishura cyawe imibabaro y`isi.

Abakene,abarwayi, abihebye n`abatagira kivurira.

Akira abashakisha urumuri bose kugira ngo ubarengere.

Banguka utegure igihe cy`imbabazi,

Aho umutima wawe utagira inenge uzegukana umutsindo

Duhe kugukorera ku bw`impano y`ubuzima dufite kugira ngo bidatinze,

umucyo w`urukundo utangaze ku isi yose.

Mwamikazi wa Radio Mariya, udusabire.

Iri sengesho mu gifaransa ryitwa "CONSÉCRATION  DE RADIO MARIA À LA VIERGE DE L'ANNONCIATION".Ryahinduwe mu kinyarwanda na Radio Maria Rwanda.

 

 

Cliquez ici pour échanger des idées

Bulletin d'information

évènements spéciaux

  MOIS DE SOLIDARITE

Dans ce mois du Rosaire,Radio Maria Rwanda implore votre aide financière pour collecter 13 milions en fin de payer le loyer des pylones.

Merci pour votre générosité.

Radio Maria Rwanda