Journal

Akanyamakuru ka Radio maria Rwanda-No.1

  • IJAMBO RY`IBANZE:

    Inama Nkuru ya Kiliziya, Vatikani ya 2 , mu mwanzuro wayo “Inter mirifica”,yerekanye ko isi yageze ku rwego rwo gukwirakwiza amakuru ,ubumenyi ndetse n`imico yifashishije ibikoresho by`itumanaho. Iryo tumanaho rikaba rishobora guhindura imyumvire n`imigirire y`abantu. Kiliziya igaragaza kandi ko iyo iryo tumanaho rikoreshejwe mu buryo bwiza ryubaka isi, ryakoreshwa nabi rikayoreka. Niyo mpamvu itaryirengagiza mu kwamamaza Inkuru Nziza ya Yezu Kristu. Tuboneyeho umwanya wo gushimira ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bushyigikiye byimazeyo Radio Maria Rwanda bu butumwa bwayo bwo kogeza Ingoma y`Imana.

    Nyuma yo kumvikanira mu Rwanda, Radio Maria Rwanda yongeye kubagezaho akanyamakuru gakomeza kudufasha kurushaho kuyimenya, kuyimenyekanisha, kabagezaho amakuru y`umuryango wa Radio Maria ku isi, aya Radio Maria Rwanda n`inyigisho zinyuranye. Aka kanyamakaru kazabafasha kumenya umubyeyi Bikira Maria mu mugambi w`Imana wo kuducungura, ubutumwa akomeza kutugezaho yifashishije impano yatugeneye ari yo Radio Maria Rwanda. Muzasangamo n`uko abakristu mu maparuwasi anyuranye bakira intumwa za Radio Maria Rwanda bakayishyigikira mu butumwa bwayo bwo gukiza isi.

    Twisunze Umubyeyi Bikira Maria,dufatane urunana, tugeze Ijambo ry`Imana ku barikeneye.

    Mwamikazi wa Kibeho, udusabire.

    Ubwanditsi

    IMINSI IBIRI YA RADIO MARIA: Abigishwa b`Umubyeyi Bikira Maria, Twogeze Inkuru Nziza Ya Yezu Kristu

    Nk`uko bisanzwe buri mwaka, Radio Mariya ku isi zigira gahunda y`iminsi ibiri yo guhuza imirongo.Uyu mwaka hari tariki ya 18 na 19 ugushyingo 2011. Umurongo ngenderwawo wari “Abigishwa ba Bikira Maria, abogeza b`Inkuru Nziza ya Kristu” (disciples de Marie,missionnaires de Jesus). Tugiye kugaruka ku butumwa   umuyobozi w`umuryango w`amaradiyo mariya ku isi, Emanuele Ferrarion, yo atanze mu ijambo risoza iyo gahunda y`iminsi ibiri ya Radio Mariya.Perezida w`Umuryango w`amaradiyo Mariya yishimiye ko ubu Radio Mariya ivugira mu bihugu mirongo itanu  ku migabane itanu y`isi. By`umwihariko, uyu mwaka iyi minsi ibiri yahuriranye n`uruzinduko Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yakoreye mu gihugu cya Benin. Nyamara nubwo Radio Maria iri mu bihugu 17 byo muru Afurika, ntiragera muri Benin, bikaba bigaragaza ko inzira ikiri ndende. Ikigaragara ni uko muri Afurika no muri Aziya hari benshi basaba ko Radio Maria yahashingwa cyane cyane ko muri  iyo migabane abakristu barushaho kwiyongera.  

    Président de la famille mondiale de Radio Maria      

    Umubyeyi Bikira Maria adusaba kwere imbuto muri ibi bihe isi yugarijwe n`ubuhakanyi, tugafasha abantu guhura na Kristu no kumenya Inkuru Nziza.

    Emmanuele Ferrarion yavuze kandi ko buri Radio Maria ifite  ishyirahamwe riyikuriye, umuyobozi, abasusurutsa kuri mikoro n`abakorerabushake batambutsa misa mu maparuwasi.Abo bose basobanura umushinga wa Radio Maria, akaba yizera ko abayitega amatwi bayisabira.Abo bose arabasaba guhuza imbaraga, bagatahiriza umugozi umwe kuko abumva Radio Maria bagera kuri miliyoni mirongo itatu nta cyo batakora. Ni ngombwa kwizera Umubyeyi Bikira Maria kuko ni mudatenguha.

    Mu gusoza, yaramukije abikuye ku mutima abakunzi ba Radio Maria Rwanda kuri buri mugabane aboneraho no kuvuga umubare w`aho Radio Maria iri: ku mugabane w`Ubulayi hari 2o zirimo 18 ku rwego rw`ibihugu na 2 zihariye.Ngo nubwo ku mugabane w`Ubulayi havugwa indimi nyinshi, Radio Maria yumvikanisha ubutumwa bwayo.

    Ku mugabane hari Radio Maria 22 harimo 3 zihariye ku bavuga ururimi rw`igisipanyoli n`igitaliyani.Yagarutse no ku mugabane wa Afurika  aho Abepisikopi benshi,Abihayimana n`abalayiki bagaragaje mu ihuriro ryo mu 2009 ko basonzeye Radio Maria.Yavuze ko Umuryango wa Radio Maria ku isi wifuza guhuriza abanyafurika mu muryango w`abogezabutumwa bagirana umubano wihariye n`andi maradio maria ari mu yindi migabane. Mu mwaka utaha Radio Maria muri Afurika zikazava kuri 17 zikagera kuri 20.

    Yaramukije kandi abamva Radio Maria muri Aziya na Oseyaniya yizera ko bagize umuryango wera imbuto.Radio Maria ikaba iri mu bihugu bine ariko hari ibindi bibiri biyisaba.

    Indamutso idasanzwe mu ndimi zabo yayigeneye abakunzi ba Radio  Mariya zavutse unomwaka wa 2010 mu bihugu bya Kameruni,Ububiligi na Cote d`Ivoire.

    NDAGIJIMANA Diogène

    Bikira Maria urugero rw’abakristu muri byose

      Bikira Maria ni urugero rukomeye cyane ku muntu w’iki gihe cyacu ukeneye kumenya gutega amatwi akumva neza ibimubwirwa, cyane cyane ibyo abwirwa n’Imana ikoresheje uburyo yishakiye nk’Imana. Rimwe yaca mu bantu, bagenzi bacu, yakoresha amateka yacu bwite, ndetse yanakoresha umutima nama wacu, kandi by’umwihariko igakoresha Ijambo ryayo ubwayo. Ibi byose byadufasha ari uko natwe tubaye abantu batega amatwi neza yaba ay’umubiri, ay’umutima n’amatwi y’ukwemera.

    Umuntu w’iki gihe ahanini yibereye mu rusaku, rumwe arwishakira ngo abone uko aruhuka ibibazo bye, urundi ari urusaku rutamuturutseho ariko nta kuntu yaruhunga. Ng’uko uko umuntu w’iki gihe ukurikirana ibintu byinshi icyarimwe atagishobora gutega amatwi neza ndetse yanagerageza ugasanga avuye aho yumvirana. Kudatega amatwi k’umwana bibabaza cyane umubyeyi. Ngo utumviye se na nyina yumvira ijeri! Uhoraho yari yarababajwe cyane n`uko umuryango we yitoreye akawukunda akanagirana na wo isezerano ryatumaga utandukana n`iyindi miryango yose yo ku isi; uwo muryango wageragaho ukarengwa maze ukanga gutega amatwi Imana. Tubisoma mu gitabo cy’Ivugururamategeko aho Musa awuhendahenda mbere yo guhabwa amategeko y’Imana agira ati”Israheli, tega amatwi, Uhoraho Imana yacu ni we Nyagasani wenyine.  Amategeko nguhaye araguhore ku mutima” (Ivug. 6,4-6)

     Abahanuzi benshi nka Amosi, bakomeje gusaba umuryango w’Imana kutica amatwi: “Nimwunve ijambo Uhoraho ababwiye, bana ba Israyeri mwe n’umuryango wose navanye mu gihugu cya Misiri” (Am. 3,1).

    Uhoraho yavugishije umwanditsi w`igitabo cy`imigani ngo “Mwana wanjye, ujye wumva inyigisho za so kandi ntugahinyure icyo nyoko agutoza” (Imig. 1,8).

    Bikira Maria nk’Umukobwa wa Siyoni akaba n’umwari w’i Nazareti, wari uzi neza iby’Isezerano rya cyera, yari azi neza ukuntu umuryango we wababaje Imana wanga gutega amatwi Ijambo ryayo. Byongeye kandi yari azi ko ari kimwe mu byaha bikomeye uyu muryango wakoze uhemukira Imana. Bikira Maria utarasamanywe icyaha kandi utarashoboraga gukururwa na cyo, ntabwo we yajyaga kwanga gutega amatwi Imana. Niyo mpanvu aho Malayika Gaburiheli amutumweho maze akamubwira ati” Bikira Maria ni ubwo byabaye ngombwa ko asobanuza, we ntabwo yahakoreye ikosa ryo kudatega amatwi Imana. Yateze amatwi, arasobanuza, aremera, ati “Ndi umuja wa Nyagasani, byose bimbeho nk’uko ubivuze”. Nguko uko Bikira Maria yavanye mu kimwaro umuryango wose wa Isiraheli wari wararanzwe no kudatega amatwi Ijambo ry’Uhoraho.

    Mu Ivanjili yanditswe na Yohani atubwira ko aha ariho tumenyera neza Bikira Maria uwo ari we: Umuntu w’Imana yumva amagambo yayo. Ati “ng`aho aho mwe mumenyera igituma mutumva, ni uko mutari ab’Imana” (Yh 8,47). Umuryango wifujwe n’Uhoraho kenshi, ni umuryango utega amatwi Imana. Nguwo umuryango Bikira Maria ahagarariye, ni umuryango mushya Umuhanuzi Yeremiya yakomeje kwifuza akava kw’isi atawubonye, araganya agira ati”Ni nde nzabwira amagambo yanjye n’ubuhamya byanjye akabyunva. Dore amatwi yabo yarapfuye, ntibashobora kumva ijambo ry’Uhoraho.’ (Yer.6,10). Bikira Maria ni umwari w’i Nazareti, uhagarariye umuryango Yeremia yifuje, umuryango wumva amagambo y’Imana. Ni umubyeyi twongera kubona mu Muryango Mutagatifu w’i Nazareti waranzwe no kwitegereza Umwana we agashyingura mu mutima we ibyo yabonaga byose, ibyo yumvaga byose maze akabizirikana kandi ategereje kureba uko bizamera (Lk 2,19).

     Bikira Maria twongera gutangazwa n’impano ikomeye cyane yo gutega amatwi abana be bose, igihe yari yatumiwe mu bukwe bw’i Kana. Ni ubwo yari umutumirwa nk’abandi bose, ariko na none yari ahari ari Umubyeyi mu bana be. Niyo mpamvu ahita abona ko abana be bafite ikibazo gikomeye. Divayi irabashiranye! Aba bana be bafite ikibazo gikomeye bataragira n’icyo batangariza abari aho, ngo babe batangira gufata utubando twabo, arahindukira abwira umwana we ati “Nta divayi bafite” (Yh 2,3). Ubwira uwumva ntavunika. Bikira Maria arahindukirira abandi bana be bashobora kugira ikibazo cyo kutumva neza akagira ati”icyo ababwira cyose mugikore”(Yh 2,5).

     Byashoboka ko Bikira Maria divayi yavugaga yari ifitanye isano na divayi abahanuzi benshi bavugaga Umwana wa Dawudi azaha abantu maze ikabagira bene mahirwe. Umuhanuzi Zakariya yagize ati”Mbega ukuntu bazahirwa, ingano zizashishisha abasore na divayi nshyashya  ishimishe inkumi”. Nguko nanone ukuntu Bikira Maria yerekaga abantu cyane intumwa za Yezu yuko uwo umuhanuzi Zakariya yavugaga abari hagati akaba abahaye na divayi nshyashya. Ubu bushishozi bw’Umubyeyi Bikira Maria twongera kububona na none ahagaze iruhande rw’umusaraba wa Yezu; niho asa nk`uwahaboneye urufunguzo rwatumye asubiza amaso inyuma maze akumva neza ibyo yari yarashyinguye mu mutima we, ibyo yari yarakomeje kuzirikana ku mwana we ategereje kureba uko bizamera.

     Bikira Maria ani urugero rwiza rw’umukristu wese, kuko natwe duhamagarirwa gutega amatwi Ijambo ry’Imana. Natwe ni cyo kitugira abana b’Imana. ‘Umuntu w’Imana atega amatwi amagambo y’Imana.’ (Yh 8,47)  Yohani kandi arangiza atubwira ko igihe natwe tudateze amatwi Imana, kiba ikimenyetso ko twitandukanya n’Imana. Ni ngombwa rero ko twisabira n’abacu bose koko tukaba abakristu baharanira gutega amatwi Ijambo ry’Imana, tukaryunva neza kandi tukaryumvira, rikaduhindura aba Kristu by’ukuri.

    Padri Casimir RUZINDAZA

    PAPA YASUYE IGIHUGU CYA BENINI

    Afurika nibe umunyu n`urumuri rw`abatuye isi.

    Kuva tariki ya 18 kugeza kuya 20 Ugushyingo 2011, Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yari mu gihugu cya Benin. Kuri gahunda ye, yifatanyije n`Abanyabenini guhimbaza Yubile y`imyaka 150 Ivanjlii igeze muri icyo gihugu, guha icyubahiro imva ya nyakwigendera Karidinali Bernardin Gantin, wigeze no kuyobora inteko y`Abakaridinali. Ku cyumweru tariki ya 20 Uguhsyingo,Papa yashyize umukono ku nyandiko isoza Sinodi nyafurika yabereye i Roma kuva tariki ya 4 kugeza kuya 25 Ukwakira 2009. Umutwe w`iyo nyandiko ni « Africae Monus » mu gifaransa ni « L`engagement de l`Afrique », mu Kinyarwanda umuntu yavuga ko ari « Umugambi w`Afurika ». Papa yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bashyire mu ngiro ibyemezo bikubiye muri iyo nyandiko ifite impapuro zigera ku 137

    Papa yatanze ubutumwa buhamagarira gushora imizi muri Kristu bamureberaho, kuko ni we gisubizo cy`ibibazo n`ubwoba duhorana. Iyo nyandiko kuri sinodi kuri Afurika Papa yayitangiye mu misa yasomeye ku kibuga cy`imikino i Kotonu .Aho ku kibuga Papa yakiriwe n`Abepisikopi banyuranye bo ku mugabane wa Afurika ndetse n`imbaga y`abakristu bo muri Benini bari kumwe n`abandi baturutse mu bihugu nka Nijeriya,Togo,Gana, Burukina Faso. Perezida wa Benini, Abakuru b`imiryango gakondo n`abayobozi banyuranye bitabiriye uwo muhango.

    Reka tugaruke no ku ijambo Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yavuze mbere yo gutanga ku mugaragaro inyandiko ya Sinodi Nyafurika.Yibukije ko ari ngombwa gushimira Imana kubera Sinodi kuri Afurika yabaye mu 2009, ikaba yarasabaga kuganira ku ruhare rwa Kiliziya muri Afurika ku birebana n`ubwiyunge,ubutabera, n`amahoro : muri umunyu w`isi…muri urumuri rw`isi (Mt 5,13-14).Papa yashimiye abitabiriye Sinodi n`uruhare bayigizemo batanga ibitekerezo.Yashimiye kandi uwari umunyamabanga wa Sinodi,Musenyeri Nikolas Eterovic kubera akazi katoroshye yakoze.

     Nyuma yo gushyira umukono ku nyandiko isoza Sinodi,Papa yavuze ko ashimishijwe no kuyishyikiriza Diyosezi zo muri Afurika abinyujije ku bayobozi b`Inama z`Abepisikopi n`Abakuriye Sinodi bo muri Kiliziya Gatolika z`Uburasirazuba bw`isi.Papa yavuze ko atangije ku mugararo ishyirwa mu ngiro z`ibyemezo byafatiwe muri Sinodi.

    Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yagarutse no ku butumwa bwa Kiliziya bwo kwamamaza Yezu Kristu n`Inkuru Nziza ye.Inyandiko isoza Sinodi kuri Afurika ikaba izafasha kumenyekanisha Yezu Kristu muri Afurika ku buryo burushijeho.Barebeye kuri Kristu,Abakristu bahamagariwe kuba abahamya b`impuhwe z`Imana n`urumuri rwa Roho Mutagatifu.Papa yavuze ko kwamamaza Inkuru Nziza bidatana no kwimika ubwiyunge, amahoro n`ubutabera.

    Mu gusoza, Papa yasabye Afurika yose kuba umunyu w`isi,kuko ubutaka bw`Afurika Yezu yabuhaye umugisha igihe ahahungishirijwe. Ubutaka bw`Afurika kandi bwuhiwe amaraso menshi y`Abahowe Imana kubera ukwemera banze gutatira. Yifurije Afurika kuba urumuri rw`isi kuko nubwo yugarijwe n`ingorane,ihora ishakisha inzira y`amahoro n`ubutabera mu bayituye. Ikomere, Kristu ayibere urumuri rw`isi(Yh 8,12).

    Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 yasoje ijambo rye aha Afurika umugisha.

    NDAGIJIMANA Diogène

     

 

Cliquez ici pour échanger des idées

Bulletin d'information

évènements spéciaux

  MOIS DE SOLIDARITE

Dans ce mois du Rosaire,Radio Maria Rwanda implore votre aide financière pour collecter 13 milions en fin de payer le loyer des pylones.

Merci pour votre générosité.

Radio Maria Rwanda